Micah 7:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uburakari bw'Uhoraho tuzabwihanganira kuko twamucumuyeho. Ariko igihe kizagera atuburanire aturenganure. Azatuvana mu mwijima atumurikire twibonere ko ari intungane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ngomba kwihanganira uburakari bw’Uhoraho, kuko ari we nacumuyeho, kugeza igihe azamburanira, akansubiza uburenganzira bwanjye. Azangarura mu rumuri, nzatangarire ubutabera bwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nzihanganira uburakari bw'Uwiteka kuko namugomeye, kugeza ubwo azamburana akantsindira. Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.