Nahum 1:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho arabwira Abayuda ati: “Abanyashūru babarusha imbaraga kandi ni benshi, ariko bazarimbuka bashireho. Namwe nabateye umubabaro, ariko sinzongera kubababaza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho avuze atya: N’ubwo abanzi banyu ari benshi bakagira n’imbaraga, bazatsembwa maze bashireho. Naragusuzuguje, ariko sinzongera kugusuzuguza ukundi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka aravuga ati “Naho batunganirwa kandi ari benshi bazatsembwaho, kandi umwami wabo azaba avuyeho. Nubwo nakubabaje sinzongera kukubabaza ukundi.