Nahum 1:2 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho ni Imana ifuha kandi ihōra, Uhoraho agira uburakari bwinshi kandi agahōra. Uhoraho ahōra abamurwanya, arakarira abanzi be.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho ni Imana ifuha kandi ikihorera, Uhoraho arihorera, uburakari bwe bugatera ubwoba, Uhoraho yihorera ku bamurwanya, abanzi be akabagirira inzika.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka ni Imana ifuha kandi irahōra, Uwiteka arahōra kandi agira uburakari bwinshi, Uwiteka ahōra ababisha be kandi abanzi be ababikira umujinya.