Nahum 1:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uhoraho atinda kurakara, nyamara afite imbaraga nyinshi, ntabura guhana abagizi ba nabi. Aho Uhoraho anyuze haba inkubi y'umuyaga na serwakira, ibicu ni umukungugu utumurwa n'ibirenge bye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho atinda kurakara, n’ubwo afite imbaraga nyinshi; ariko amaherezo akazahana umugira nabi. Agenda mu muyaga no mu muhengeri, ibicu bikaba umukungugu utumurwa n’ibirenge bye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwiteka ntiyihutira kurakara, afite ububasha bwinshi kandi ntabwo yatsindishiriza utsinzwe n'urubanza.Inzira y'Uwiteka iba mu ishuheri no mu mugaru, kandi ibicu ni nk'umukungu utumurwa n'ibirenge bye.