Nahum 1:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni nde wahangara kumuhagarara imbere yarakaye? Ni nde wahangana n'umujinya we ukaze? Uburakari bwe bugurumana nk'inkongi y'umuriro, butuma n'ibitare bisatagurika.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni nde wahangana n’ubukana bwe, akihanganira uburakari bwe bugurumana? Umujinya we urisukiranya nk’inkongi y’umuriro, ibitare bikiyasa imbere ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni nde wabasha guhagarara imbere y'umujinya we? Kandi ni nde wakwihanganira uburakari bwe bukaze? Umujinya we usutswe umeze nk'umuriro, kandi ibitare ni we ubimenagura.