Nahum 2:11 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ninive irasenyutse, irasahuwe ihindutse amatongo! Abayituye bakutse umutima, amavi yabo arakomangana, umubiri wose urahinda umushyitsi, mu maso habo harasuherewe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Byose birasenyutse, birasahuwe, birarimbutse! Abantu b’aho bose bacitse intege, amavi arakomangana, barahinda umushyitsi umubiri wose, mu maso habo harasuherewe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Harimo ubusa, hose ni umusaka harasenywe. Umutima urihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe.