Nahum 2:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Amagare yabo y'intambara yiroshye mu mihanda, aragenda anyuranamo mu mihanda mikuru, uyabonye wakwibwira ko ari imuri zigurumana, anyaruka nk'umurabyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mayira amagare y’intambara aragenda nk’ayasaze, ngayo mu bibuga arihuta cyane, ameze nk’amafumba y’umuriro, aranyaruka nk’umurabyo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Amagare y'intambara arahinda mu mayira, arihuta cyane anyuranamo mu nzira nyabagendwa. Uko asa ameze nk'imuri, arihuta nk'imirabyo.