Nahum 2:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami wa Ashūru yohereje abasirikari be bakuru, bagiye bihuta bagwa babyuka, bageze ku rukuta rw'umurwa bahashinga ibirindiro.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwami wa Ninivi ahamagaje abagaba b’ingabo ze, ngabo baragenda babyigana. Barihutira kugera ku nkike, aho bateguye ibyo bari bwikingeho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara, barihutira kujya ku nkike zaho kandi bakitegura kwirwanaho.