Nahum 2:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ninive imeze nk'ikigega cy'amazi cyatobotse, abayituye barayivamo. Barabahamagara ngo bahagarare, ariko nta n'umwe ukebuka ngo arebe inyuma.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuva kera Ninivi yari nk’ikizenga cy’amazi menshi, ariko none dore atangiye gusandara impande zose. Barabahamagara bati «Nimuhagarare, mukomere!» ariko ntihagire n’umwe ugaruka.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko i Nineve uhereye kera hari hameze nk'ikidendezi cy'amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.” Ariko ntihagira n'umwe ukebuka.