Nehemiah 1:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ayii Nyagasani, ndakwinginze tega amatwi, umva ugusenga kwanjye jyewe umugaragu wawe, n'ukw'abandi bagaragu bawe bishimira kukubaha. None uyu munsi umpe kugirira ishya n'ihirwe ku mwami.” Icyo gihe nari nshinzwe guhereza umwami ibyokunywa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndakwinginze rero, Nyagasani, tega ugutwi isengesho ry’umugaragu wawe, n’iry’abagaragu bawe bashimishwa no kubaha izina ryawe. Ha umugaragu wawe kurangiza neza uyu munsi icyo agamije, kandi wa muntu aze kunyakirana impuhwe!» Icyo gihe nari nshinzwe kujya mpereza umwami divayi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nyagasani ndakwinginze, tegera ugutwi kwawe gusenga k'umugaragu wawe n'ukw'abagaragu bawe bishimira kubaha izina ryawe, none uhe umugaragu wawe umugisha, umuhe no kugirirwa imbabazi n'uyu mugabo.”Kandi ubwo nari umuziritsi wa vino y'umwami.