Nehemiah 1:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko umuvandimwe wanjye Hanani aza i Shushani aturutse mu gihugu cy'u Buyuda, ari kumwe n'abandi baturukanyeyo. Mbabaza amakuru y'itsinda ry'abasigaye, ni ukuvuga Abayahudi batahutse bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, mbabaza n'ibyerekeye Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko haza Hanani, umwe mu bavandimwe banjye avuye mu gihugu cya Yuda, aherekejwe n’abantu bamwe. Mbabaza ibyerekeye Abayahudi barokotse, abasigaye mu bari barajyanywe bunyago, n’ibyerekeye Yeruzalemu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n'abagabo bavuye i Buyuda mbabaza inkuru z'Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n'inkuru z'i Yerusalemu.