Nehemiah 10:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera ibyo byose byatubayeho twiyemeje gukurikiza amasezerano akubiye mu nyandiko, kandi abatware bacu n'Abalevi bacu n'abatambyi bacu bayashyiraho umukono.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kubera ibyo byatubayeho, dufashe ibyemezo bidakuka kandi biranditswe, ndetse n’abatware bacu, abalevi, n’abaherezabitambo babishyizeho umukono.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n'Abalewi bacu n'abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”