Nehemiah 10:32 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ku munsi w'isabato cyangwa se ku munsi mukuru uwo ari wo wose, abo banyamahanga nibatuzanira ingano cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose kugira ngo tugure, nta cyo tuzagura na bo. Na none kandi uko imyaka irindwi izajya ishira, tuzajya turaza imirima yacu kandi n'abaturimo imyenda bose tuyibaharire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abo bantu nibaza gucuruza imyaka, cyangwa se ibindi biribwa ku isabato, nta cyo tuzabagurira kuri uwo munsi, habe no ku wundi munsi mukuru. Kandi tuzajya turaza ubutaka, uko umwaka wa karindwi ugeze, n’abaturimo imyenda tuyibarekere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kugura ku munsi w'isabato, tutazagura na bo ku munsi w'isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yuko umwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuza umwenda wose.