Nehemiah 10:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo musoro uzakoreshwa ku byerekeye imigati iturwa Imana, n'amaturo ya buri munsi akomoka ku binyampeke, n'ibitambo bya buri munsi bikongorwa n'umuriro n'ibiturwa ku munsi w'isabato, n'ibiturwa ku munsi ukwezi kwabonetseho cyangwa se ku yindi minsi mikuru. Uwo musoro kandi uzakoreshwa no ku maturo yeguriwe Imana no ku bitambo byo guhongerera ibyaha by'Abisiraheli, no ku yindi mirimo yose ikorwa ku Ngoro y'Imana yacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ayo masikeli ni yo azagurwamo imigati y’umumuriko, ibitambo by’ubuhoro n’ibitambo bitwikwa bya buri munsi, hamwe n’ibyo ku masabato, mu mboneko z’ukwezi, ku minsi mikuru, ndetse n’amaturo matagatifu n’ibitambo byo guhongerera ibyaha bya Israheli; mbese imihango yose ikorerwa mu Ngoro y’Imana yacu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
n'iby'imitsima ihora iterekwa imbere y'Imana, n'iby'amaturo y'ifu idasiba guturwa, n'iby'ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru yategetswe, n'iby'ibintu byera n'iby'ibitambo byo gukuraho icyaha bihongererwa Abisirayeli, n'iby'imirimo yose yo mu nzu y'Imana yacu.