Nehemiah 10:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Twebwe abatambyi n'Abalevi na rubanda, twakoresheje ubufindo kugira ngo tumenye igihe cy'umwaka buri nzu izajya izaniraho amaturo y'inkwi z'Ingoro y'Imana yacu. Izo nkwi zizacanwa ku rutambiro rw'Uhoraho Imana yacu nk'uko byanditse mu Mategeko.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dukoresheje ubufindo, twagennye igihe cyo mu mwaka buri muntu, yaba umuherezabitambo, umulevi cyangwa se undi wo muri rubanda, azajya agemura inkwi mu Ngoro y’Imana yacu; igihe cyabo nikigera abantu bo muri buri nzu, bazajya bazizana, kugira ngo zitwikirwe ku rutambiro rw’Uhoraho Imana yacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Maze dufindira abatambyi n'Abalewi n'abantu, ngo tumenye uko bazajya batura amaturo y'inkwi, ngo bajye bazizana mu nzu y'Imana yacu uko amazu ya ba sekuruza yari ari, mu bihe byategetswe uko umwaka utashye. Izo nkwi ni izo gucanwa ku cyotero cy'Uwiteka Imana yacu nk'uko byanditswe mu mategeko.