Nehemiah 10:37 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nk'uko byanditse mu Mategeko, tuzajya tuzana abahungu bacu b'impfura tubegurire Imana yacu mu Ngoro yayo, kimwe n'uburiza bw'amatungo yacu. Tuzazana mu Ngoro y'Imana yacu uburiza bw'amatungo yacu maremare, n'ubw'amatungo yacu magufi, tubishyikirize abatambyi bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y'Imana yacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hamwe n’abana b’imfura b’abahungu bacu n’amariza yo mu bushyo bwacu, nk’uko byanditswe mu Mategeko. Amariza y’amatungo yacu magufi n’ay’amaremare azazanwa mu Ngoro y’Imana yacu, tuyashyikirize abaherezabitambo bakora imirimo yo mu Ngoro y’Imana yacu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi no kuzana impfura z'abahungu bacu n'uburiza bw'amatungo yacu nk'uko byanditswe mu mategeko, uburiza bw'inka zacu n'ubw'intama zacu ngo tubuzane mu nzu y'Imana yacu, tubishyire abatambyi bakora umurimo w'ubutambyi mu nzu y'Imana yacu,