Nehemiah 10:38 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Byongeye kandi tuzaha abatambyi ifu y'umuganura, n'umuganura w'ibinyampeke n'uw'imbuto ziribwa, n'uwa divayi yacu nshya n'uw'amavuta yacu, maze babishyire mu byumba by'ububiko bw'Ingoro y'Imana yacu. Abalevi kandi bazajya badusanga aho dukora mu mijyi dutuyemo, tubahe kimwe cya cumi cy'ibyeze mu mirima yacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amafu tuzasya n’imbuto tuzasarura mbere, hamwe na divayi nshya n’amavuta, tuzabizanira abaherezabitambo, maze babibike mu byumba by’Ingoro bibigenewe, naho abalevi bahabwe igice cya cumi cy’ibizaba byasaruwe mu mirima yacu. Icyo gice cya cumi kandi, abalevi ni bo bazaza kukitwiyakira mu migi yose dutuyemo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi tukajya tuzana umuganura w'irobe ryacu n'amaturo yacu azunguzwa, n'imbuto ziribwa zo ku biti by'amoko yose na vino n'amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y'Imana yacu, tugaha Abalewi kimwe mu icumi cy'ibyeze mu butaka bwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy'imyaka yo mu midugudu yose.