Nehemiah 10:39 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutambyi ukomoka kuri Aroni ajye ajyana n'Abalevi igihe bagiye kwaka kimwe cya cumi. Abalevi na bo bagomba kujya bazana kimwe cya cumi cya kimwe cya cumi bakiriye, bakagishyira mu byumba by'ububiko bw'umutungo w'Ingoro y'Imana yacu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abalevi nibaza gusaruza icyo kimwe cya cumi, bazaba bari kumwe n’umuherezabitambo umwe wo muri bene Aroni, kugira ngo umugabane umwe wa cumi w’icyo kimwe cya cumi wegurirwe Ingoro y’Imana yacu, maze babigeze mu byumba by’inzu y’ububiko.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi umutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n'Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y'Imana yacu, babishyire mu byumba by'inzu ibikwamo iby'ubutunzi.