Nehemiah 10:40 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Rubanda rw'Abisiraheli n'Abalevi bazajya bazana amaturo yabo y'ibinyampeke, n'aya divayi nshya n'ay'amavuta, babishyire mu byumba by'ububiko bw'ibikoresho by'Ingoro y'Imana, ari byo byumba abatambyi bafashe igihe abarinzi b'Ingoro n'abaririmbyi bacumbikamo. Bityo ntituzatererana Ingoro y'Imana yacu.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ibyo byumba kandi ni byo Abayisraheli n’abalevi bazajya babikamo ingano, divayi nshya n’amavuta y’imizeti bizatangwaho amaturo; ni ho hazabikwa ibikoreshwa mu Ngoro, hamwe n’ibigenewe abaherezabitambo bari ku gihe, abanyanzugi, n’abaririmbyi. Bityo ntituzongera kureka Ingoro y’Imana yacu icura igihunya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli n'Abalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa y'amasaka na vino n'amavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu by'ubuturo bwera, bafatanije n'abatambyi bakora umurimo w'ubutambyi n'abakumirizi n'abaririmbyi, kandi ntabwo tuzata inzu y'Imana yacu.”