Nehemiah 11:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
hamwe na bene wabo magana inani na makumyabiri na babiri bakoraga mu Ngoro y'Imana. Hari na Adaya wakomokaga kuri Yerohamu, na we wakomokaga kuri Pelaliya wakomokaga kuri Amusi, na we wakomokaga kuri Zakariya wakomokaga kuri Pashehuri wo mu nzu ya Malikiya,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hamwe n’abavandimwe babo bakoraga mu Ngoro y’Imana; bose hamwe bakaba 822. Hari Adaya mwene Yerohamu, mwene Pelaliya, mwene Amisi, mwene Zekariya, mwene Pashuru, mwene Malikiya,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
na bene wabo bakoraga umurimo wo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya,