Nehemiah 11:17 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hari na Mataniya wakomokaga kuri Mika, na we wakomokaga kuri Zabudi wo mu nzu ya Asafu, akaba yari ashinzwe gutera indirimbo mu gihe cyo gusenga. Hari kandi Bakibukiya umwe mu bavandimwe ba Mataniya, akaba yari amwungirije. Hari na Abuda wakomokaga kuri Shamuwa, na we wakomokaga kuri Galali wo mu nzu ya Yedutuni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hari Mataniya mwene Mika, mwene Zabadi, mwene Asafu wayoboraga indirimbo, agatera isengesho ryo gushimira. Hari na Bakibukiya uwa kabiri mu bavandimwe be, na Abuda mwene Shamuwa, mwene Galali, mwene Yedutuni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu, uwari umutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiya uwari uwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni.