Nehemiah 11:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umutware w'Abalevi b'i Yeruzalemu yari Uzi wakomokaga kuri Bani, na we wakomokaga kuri Hashabiya wakomokaga kuri Mataniya wo mu nzu ya Mika. Uzi yari uwo mu nzu ya Asafu, abakomokaga muri iyo nzu bari bashinzwe kuririmba mu Ngoro y'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umutware w’abalevi b’i Yeruzalemu yari Uzi, mwene Bani, mwene Hashabiya, mwene Mataniya, mwene Mika; yari umwe muri bene Asafu, baririmbaga mu Ngoro y’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umukoresha w'Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b'abaririmbyi, bakoraga imirimo y'inzu y'Imana