Nehemiah 11:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abategetsi bo mu gihugu cy'u Buyuda babaga i Yeruzalemu, naho abandi Bisiraheli harimo n'abatambyi n'Abalevi, n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana n'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari batuye mu mijyi y'u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore amazina y’abatware bo muri ako karere biyemeje gutura i Yeruzalemu. Naho Abayisraheli bandi, baba abaherezabitambo, abalevi, abahereza cyangwa se abahungu b’abagaragu ba Salomoni, bo bakwiriye imigi ya Yuda, buri wese atura mu isambu ye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi aba ni bo batware b'igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y'u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w'iwabo: Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi, n'Abanetinimu n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo.