Nehemiah 11:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko hari bamwe bo mu muryango wa Yuda, n'abo mu muryango wa Benyamini bari batuye muri Yeruzalemu. Ataya wakomokaga kuri Uziya, na we wakomokaga kuri Zakariya wakomokaga kuri Amariya, na we wakomokaga kuri Shefatiya wakomokaga kuri Mahalalēli wo mu nzu ya Perēsi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
I Yeruzalemu hatuwe na bene Yuda hamwe na bene Benyamini: Muri bene Yuda ni: Ataya mwene Uziya, mwene Zekariya, mwene Amariya, mwene Shefatiya, mwene Mahalaleli wo muri bene Pereshi;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n'abo mu Babenyamini.Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi,