Nehemiah 12:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatware b'amazu y'Abalevi ari bo Hashabiya na Sherebiya na Yoshuwa mwene Kadimiyeli, bahagararaga bateganye n'abandi Balevi bene wabo bikiranya, iyo cyabaga ari igihe cyo gushimira Imana no kuyisingiza. Bityo bagakurikiza amabwiriza yatanzwe na Dawidi umuntu w'Imana.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abatware b’abalevi ni aba: Hashabiya, Sherebiya, Yozuwe, Binuwi, Kadamiyeli; bahagararaga bateganye n’abavandimwe babo, nk’uko Musa, umuntu w’Imana, yabitegetse, maze bagatera indirimbo zo gusingiza no gushimira, bakikiranya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abatware b'Abalewi Hashabiya na Sherebiya na, Yoshuwa mwene Kadimiyeli na bene wabo bateganye, bari barategetswe guhimbaza Imana no kuyishima, bakurikije itegeko rya Dawidi umuntu w'Imana bajya ibihe.