Nehemiah 12:31 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko mbwira abatware b'u Buyuda kurira urukuta, maze ndema imitwe ibiri minini y'abaririmbyi. Umwe unyura iburyo, ugenda hejuru y'urukuta werekeje ku Irembo ry'Imyanda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyuma y’ibyo, nuriza abatware ba Yuda bajya hejuru ku nkike, maze abaririmbyi na bo mbagabanyamo imitwe ibiri. Abo mu mutwe wa mbere banyura iburyo bagenda hejuru y’urukuta, berekeza ku Irembo ry’Imyanda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko nuriza abatware b'Abayuda ngo bajye hejuru y'inkike, mbaremamo imitwe ibiri minini yo kugenda muri gahunda bashima.Umutwe umwe werekera iburyo ku nkike, bagana ku irembo rinyuzwamo imyanda.