Nehemiah 12:36 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yari hamwe na bene wabo ari bo Shemaya na Azarēli na Milalayi, na Gilalayi na Mayi na Netanēli, na Yuda na Hanani. Bari bafite ibikoresho bya muzika byari byarashyizweho na Dawidi umuntu w'Imana. Ubwo kandi umwigishamategeko Ezira ni we wari ubarangaje imbere.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hamwe n’abavandimwe be, Shemaya, Azareli, Milalayi, Gilalayi, Mayi, Netaneli, Yehuda, na Hanani; bose bafite ibikoresho byo kuririmba, nk’uko byategetswe na Dawudi umugaragu w’Imana. Ubwo kandi Ezira umwigishamategeko, ni we wari ubarangaje imbere.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
na bene se Shemaya na Azarēli na Milalayi na Gilalayi, na Mayi na Netanēli na Yuda na Hanani bafite ibicurangwa bya Dawidi umuntu w'Imana, kandi Ezira umwanditsi yari abarangaje imbere.