Nehemiah 12:39 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Tunyura hejuru y'Irembo rya Efurayimu, no hejuru y'Irembo rya Yeshana, no hejuru y'Irembo ry'Amafi. Turakomeza tunyura ku munara wa Hananēli no ku munara w'Ijana, no hejuru y'Irembo ry'Intama. Tugeze ku Irembo ry'Abarinzi turahagarara.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Turakomeza no hejuru y’Irembo rya Efurayimu, irya Yeshana n’iry’Amafi, turombereza inzira tugera ku munara wa Hananeli no ku uw’Ijana, maze tunyura ku Irembo ry’Intama, tugeze ku Irembo ry’Abarinzi turahagarara.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze tunyura hejuru y'irembo rya Efurayimu no ku irembo rya kera, tunyura ku irembo ry'amafi no ku munara wa Hananēli no ku wa Hameya, tugera ku irembo ry'intama. Baherako bahagarara ku irembo ry'abakumirizi.