Nehemiah 12:44 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo gihe kandi hashyizweho abagabo bashinzwe kurinda ibyumba by'ububiko bw'umutungo w'Ingoro y'Imana, n'iby'amaturo n'iby'umuganura n'iby'imigabane ya kimwe cya cumi. Nk'uko Amategeko yabiteganyaga, abo bagabo bajyaga mu mijyi ituwemo n'abahinzi bakabaka imigabane y'ibyo bejeje yagenewe abatambyi n'Abalevi. Abaturage b'u Buyuda bose bari bishimiye ukuntu abatambyi n'Abalevi bakoraga imirimo yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uwo munsi nyine, hashyirwaho abantu bashinzwe kurinda ibyumba bibikwamo amaturo, imiganura n’ibice bya cumi; kugira ngo bajye babikoranyirizamo ibyasaruzwaga mu migi, biteganyirijwe abaherezabitambo n’abalevi, nk’uko amategeko abigena. Koko kandi Yuda yari ishyigikiye umuherezabitambo cyangwa umulevi wese wabaga ari ku gihe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko uwo munsi batoranya abantu bo gutegeka ibyumba by'ububiko, byo kubikamo amaturo azunguzwa n'umuganura n'ibice bya kimwe mu icumi, kugira ngo bayateranirizemo amagerero y'abatambyi n'Abalewi yategetswe mu mategeko uko amasambu y'imidugudu yari ari, kuko Abayuda banejejwe n'uko abatambyi n'Abalewi bari ku mirimo yabo,