Nehemiah 12:47 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo no mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, buri munsi Abisiraheli bose batangaga imigabane yagenewe abaririmbyi n'abarinzi. Batangaga kandi n'imigabane yagenewe abandi Balevi. Abalevi na bo ku byo bahawe bagatanga imigabane yeguriwe abakomokaga kuri Aroni, ni ukuvuga abatambyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ikindi kandi, no mu gihe cya Zorobabeli na Nehemiya, Israheli yatangaga umugabane wa buri munsi ugenewe abaririmbyi n’abanyanzugi. Naho abalevi bashyikirizwaga amaturo matagatifu, na bo bakayahamo bene Aroni umugabane ubagenewe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, Abisirayeli batangaga igerero ry'abaririmbyi n'abakumirizi uko ryategekwaga iminsi yose. Nuko batambaga ibyo kweza Abalewi, n'Abalewi na bo batambaga ibyo kweza bene Aroni.