Nehemiah 13:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ntonganya abatware b'Abayahudi ndababaza nti: “Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y'Imana yandagara?” Nuko ngarura Abalevi n'abaririmbyi ku mirimo yabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ntonganya cyane abatware, ndababwira nti «Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y’Imana isigara aho yonyine?» Nkoranya abalevi n’abaririmbyi, maze mbasubiza ku mirimo yabo;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y'Imana irekwa?” Mperako nteranya Abalewi mbasubiza ahabo.