Nehemiah 13:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri iyo minsi, mbona abantu bo mu gihugu cy'u Buyuda benga imbuto z'imizabibu mu mivure ku munsi w'isabato. Mbona n'abandi bazana indogobe zabo bazihekesheje ingano na divayi n'imbuto z'imizabibu, n'iz'imitini n'indi mitwaro y'ubwoko bwose, babizanye muri Yeruzalemu ku munsi w'isabato. Nuko ndabihanangiriza ngo be kugira icyo bagurisha kuri uwo munsi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Muri iyo minsi kandi, nkajya mbona abantu bamwe bo muri Yuda barabyiganira ku rwengero ku munsi w’isabato, naho abandi bahekesheje indogobe za divayi, imizabibu, imitini hamwe n’iyindi mitwaro y’amoko yose; bagiye kubicururiza i Yeruzalemu ku munsi w’isabato. Nuko mpita mbihanangiriza bariho bacuruza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Muri iyo minsi mbona i Buyuda abantu bengera mu mivure ku isabato, n'abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n'inzabibu n'imbuto z'imitini n'imitwaro y'uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabaye umugabo wo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.