Nehemiah 13:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ku munsi ubanziriza isabato bumaze kugoroba, ntegeka ko inzugi z'amarembo ya Yeruzalemu zifungwa, kandi ko zitazafungurwa isabato itararangira. Ndetse bamwe mu bakozi banjye mbashyira ku marembo y'umurwa, kugira ngo barebe ko hari umutwaro winjizwa muri Yeruzalemu ku munsi w'isabato.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sabato iraye iri bube, mu mugoroba w’akabwibwi, ntegeka ko inzugi za Yeruzalemu bazikinga, bakazishyiraho ibihindizo maze zikazakingurwa sabato irangiye; ndetse nshyiraho n’abarinzi kugira ngo hatagira umutwaro n’umwe uzinjizwa kuri uwo munsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ku munsi ubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z'amarembo y'i Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugeza aho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugira ngo hatagira umutwaro wose binjiza ku munsi w'isabato.