Nehemiah 13:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mperako ntegeka Abalevi gukora umuhango wo kwihumanura no kujya kurinda amarembo y'umurwa, kugira ngo umunsi w'isabato ube weguriwe Imana. Mana yanjye ujye unyibuka, kandi kubera urukundo rwawe rwinshi ujye ungirira imbabazi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma ntegeka abalevi kwisukura no kujya kurinda amarembo, kugira ngo umunsi w’isabato wubahirizwe. Mana yanjye, n’ibyo bizatume ujya uhora unyibuka, maze unyirindire kubera ubudahemuka bwawe butagereranywa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, beze umunsi w'isabato.Mana yanjye, n'ibi na byo ubinyibukire, umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana.