Nehemiah 13:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ndabatonganya ndanabavuma, ndetse abagabo bamwe bo muri bo ndabakubita, mbapfura n'imisatsi. Mbarahiza mu izina ry'Imana ngira nti: “Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu b'abanyamahanga, n'abahungu banyu ntimukabashakire abakobwa babo, cyangwa ngo namwe mubashake ho abagore mushyingiranwe na bo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ndabatonganya, ndabavumagura, ndetse bamwe ndabakubita, mbapfura n’imisatsi; maze mbarahira Imana, mvuga nti «Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu babo, kandi n’ababo ntimukabarongore cyangwa se ngo mubashakire abahungu banyu.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubita mbapfura umusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo.