Nehemiah 13:26 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese bene ibyo si byo byatumye Salomo umwami w'Abisiraheli acumura ku Mana? Mu mahanga yose ntihigeze habaho umwami uhwanye na we. Imana yaramukundaga, ndetse ni yo yamwimitse imugira umwami w'Abisiraheli bose. Nyamara na we ubwe, abagore b'abanyamahangakazi baramushutse aracumura.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese si nk’uko Salomoni, umwami wa Israheli, yacumuye? Nyamara kandi, no mu mahanga menshi atabarika, nta wundi mwami wahwanye na we; Imana yaramwikundiye, maze imugira umwami wa Israheli yose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese Salomo umwami w'Abisirayeli ntiyacumuraga muri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwa n'Imana ye ikamwimika ingoma y'Abisirayeli bose, ariko na we abagore b'abanyamahangakazi baramucumuje.