Nehemiah 13:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kubera ko yari incuti ya Tobiya, amucumbikira mu cyumba kinini cyari cyaragenewe kubikwamo amaturo y'ibinyampeke n'ay'imibavu, kimwe n'ibikoresho by'Ingoro y'Imana. Icyo cyumba kandi cyari cyaragenewe kubikwamo kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi nshya n'icy'amavuta, bikaba byari byaragenewe Abalevi n'abaririmbyi kimwe n'abarinzi b'Ingoro y'Imana, nk'uko Amategeko yabiteganyaga. Icyo cyumba kandi cyabikwagamo n'amaturo yagenewe abatambyi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
amutiza icyumba kinini bari basanzwe babikamo amaturo, imibavu, ibikoresho, ibice bya cumi by’ingano, divayi nshya n’amavuta, hamwe n’ibyabaga biteganyirijwe abalevi, abaririmbyi n’abanyanzugi, n’ibigenewe abaherezabitambo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y'amafu n'icyome, n'ibikoreshwa n'ibice bya kimwe mu icumi by'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, ibyagererwaga Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi ku bw'itegeko, hamwe n'amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi.