Nehemiah 2:12 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko nta muntu n'umwe nari nigeze mbwira imigambi Imana yanjye yari yanshyizemo, y'icyo ngomba gukora i Yeruzalemu. Hanyuma nijoro njyana n'abagabo bake. Nta mafarasi twajyanye uretse iyari impetse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma nkabyuka nijoro, jye n’abantu bake mu bo twari kumwe, ariko nari ntaragira uwo mpishurira umugambi werekeye Yeruzalemu Imana yanjye yanshyize mu mutima. Nta yandi mafarasi twari dufite, uretse iyaje impetse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nijoro mbyukana n'abantu bake, kandi sinagize umuntu mbwira icyo Imana yanjye yanshyize mu mutima ngo ngikorere i Yerusalemu, kandi nta farashi twajyanye keretse iyari impetse.