Nehemiah 2:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatware b'umujyi ntibari bazi aho nari nagiye cyangwa icyo nari nakoze. Koko kandi kugeza icyo gihe, rubanda rw'Abayahudi n'abatambyi n'abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi n'abandi bakozi, sinari nigeze mbabwira icyari cyanzanye i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko abatware ntibari bamenye aho nagiye, n’icyo nakoze; koko rero, kugeza ubwo nta cyo nari narahishuriye Abayahudi, abaherezabitambo, abanyacyubahiro, abacamanza, habe n’abandi bose bari bashinzwe imirimo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko abatware ntibamenya iyo nagiye cyangwa icyo nakoze, ndetse sinari nabwiye Abayuda cyangwa abatambyi n'abanyacyubahiro n'abatware, haba n'abandi bakora umurimo.