Nehemiah 2:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbwira umwami nti: “Nyagasani, uragahoraho! None se ni iki cyambuza kubabara kandi umurwa ba sogokuruza bahambwemo warabaye itongo, ndetse n'inzugi z'amarembo yawo zikaba zarakongotse?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko mbwira umwami, nti «Umwami arakarama! Nabura nte kurebana agahinda, kandi umurwa urimo imva z’abasokuruza banjye warasenyutse, n’amarembo yawo agatwikwa?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami ndamusubiza nti “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragaza umubabaro ni iki, ko umurwa n'ahantu h'ibituro bya ba sogokuruza habaye amatongo, n'amarembo yaho akaba yarahiye?”