Nehemiah 2:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami yari yicaranye n'umwamikazi maze arambaza ati: “Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki, kandi uzagaruka ryari?” Mbwira umwami igihe nzagarukira maze yemera kunyohereza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo umwami yari yicaranye n’umwamikazi, ni ko kumbaza ati «Urugendo rwawe ruzamara igihe kingana iki? Uzagaruka ryari?» Umwami muha igihe nzamarayo, nuko arabishima, ni ko kubinyemerera.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umwami yari yicaranye n'umwamikazi arambaza ati “Urugendo rwawe ruzaba urw'iminsi ingahe, kandi uzagaruka ryari?” Nuko umwami yemera ko ngenda dusezerana igihe.