Nehemiah 2:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ndongera mbwira umwami nti: “Nyagasani niba bikunogeye, umpeshe inzandiko zo gushyīra abategetsi bo mu bihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bampe uburenganzira bwo kuhanyura njya mu Buyuda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndongera mbwira umwami, nti «Niba ibyo bitunganiye umwami, bampe inzandiko nshyira abategetsi b’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati, kugira ngo bazandeke mpite, ngere mu gihugu cya Yuda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi nsaba umwami nti “Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya y'uruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda.