Nehemiah 2:8 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umpeshe n'urwandiko rwo gushyīra Asafu umurinzi w'ishyamba ry'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo inzugi z'ikigo ntamenwa kiri hafi y'Ingoro y'Imana, n'iz'amarembo y'urukuta ruzengurutse umurwa ndetse n'ibyo kubakisha inzu nzabamo.” Kubera ko nari ndinzwe n'Imana yanjye, umwami ampa ibyo musabye byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nibanyandikire kandi n’urundi rwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w’ishyamba ry’umwami, kugira ngo azampe ibiti byo kubazamo ibikingi by’amarembo yegereye Ingoro, iby’inkike z’umugi, ndetse n’iby’inzu nzabamo.» Umwami arabinyemerera byose, kuko Imana yari kumwe nanjye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bampe n'urwandiko rwo gushyira Asafu umurinzi w'ikibira cy'umwami, kugira ngo ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by'amarembo y'umunara w'inzu, kandi n'iby'inkike z'umurwa n'iby'inzu nzabamo.”Umwami arabinyemerera, abitewe n'ukuboko kwiza kw'Imana yanjye kwari kundiho.