Nehemiah 2:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami ampa bamwe mu bakuru b'ingabo, na bamwe mu ngabo zirwanira ku mafarasi kugira ngo bamperekeze. Nuko tugeze muri bya bihugu bikomatanyije, za nzandiko nzishyikiriza abategetsi babyo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndagenda nsanga abategetsi b’iburengerazuba bwa Efurati, maze mbashyikiriza inzandiko z’umwami. Ubwo kandi umwami yari yampaye bamwe mu bakuru b’ingabo no mu banyamafarasi be ngo bamperekeze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ndagenda nsanga ibisonga byo hakurya y'uruzi mbaha inzandiko z'umwami, kandi umwami yari yantumanye n'abatware b'ingabo n'abagendera ku mafarashi.