Nehemiah 3:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Irembo ry'Iriba ryubatswe na Shaluni mwene Kolihoze, akaba umutegetsi w'intara ya Misipa. Amaze kuryubaka ararisakara, ariteraho inzugi n'ibyuma byo gusesekamo ibihindizo. Yubaka n'urugomero rw'ikizenga cy'i Silowe cyari hafi y'ubusitani bw'umwami, agarukiriza ku ngazi zavaga mu Murwa wa Dawidi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Shalumi mwene Kolihoze, umutware w’akarere ka Misipa, ni we wubatse Irembo ryo ku Iriba, ararisakara kandi ariteraho inzugi, hamwe n’ibyuma byazo n’amapata yazo; ndetse yubaka n’inkike ahateganye n’ikidendezi kiyoborera amazi mu busitani bw’umwami, kugeza ku madarajya amanuka mu Murwa wa Dawudi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Irembo ry'isōko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze, umutware wo mu butware bw'i Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo, yubaka n'inkike y'ikidendezi cy'i Silowa aherekeye isambu y'umwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu mudugudu wa Dawidi.