Nehemiah 3:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nehemiya mwene Azibuki akaba n'umutegetsi wa kimwe cya kabiri cy'intara ya Beti-Suri, ni we wakurikiragaho maze asana urukuta ageza ahateganye n'irimbi rya Dawidi, no kugeza ahafukuwe ikidendezi, agarukiriza aho ikigo cy'abasirikari b'intwari barindaga umwami cyari kiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yakurikiwe na Nehemiya mwene Azibuki, umutware w’igice cya kabiri cy’akarere ka Betisuri, aba ari we wubaka ahateganye n’imva za Dawudi, ageza ku kidendezi gicukuwe vuba, no ku nzu y’Intwari.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nehemiya mwene Azibuki umutware w'igice kimwe cy'i Betisuri, ni we wakurikiragaho asana ageza aherekeye ibituro bya Dawidi no kugeza ku kidendezi cyafukuwe, ukageza ku nzu y'abanyamahanga.