Nehemiah 3:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iruhande rwabo hasanwe na Ezeri mwene Yoshuwa, akaba umutegetsi w'umujyi wa Misipa. Yasannye n'ikindi gice cy'urukuta uhereye ahateganye n'akayira kazamuka kajya ku nzu yabikwagamo intwaro, ukageza ku mfuruka y'urukuta.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Akurikirwa na Ezeri mwene Yeshuwa, umutware w’i Misipa, aba ari we wubaka ikindi gice cy’ahazamuka hagana ku nzu babikagamo ibikoresho by’intambara, mu mfuruka y’inkike.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi Ezeri mwene Yoshuwa umutware w'i Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubiko bw'intwaro z'intambara, aho inkike ihetera.