Nehemiah 3:34 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
avugira imbere ya bagenzi be n'imbere y'ingabo z'i Samariya ati: “Ese abo Bayahudi batagize icyo bashoboye barashaka kugera ku ki? Mbese koko urwo rukuta bazarangiza kurwubaka? Mbese baragira ngo gutura Imana ibitambo ni byo bizatuma bubaka urukuta rw'icyuzuriraho? Ese baragira ngo bataburure ibirundo by'amabuye yangijwe n'umuriro maze bayubakishe?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
kandi avugira mu ruhame rw’abavandimwe be n’ingabo zari i Samariya, ati «Mbese bariya batindi b’Abayahudi bari mu biki? Aho ntibibwira ko biriya ari igikorwa cy’umunsi umwe? Mbese ye, ariya mabuye yahiye bariho batoragura mu matongo, ni yo agenewe kubaka?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Avugira imbere ya bene se n'imbere y'ingabo z'i Samariya ati “Ziriya mbwa z'Abayuda ziragira ibiki? Mbese bariyubakira igihome? Cyangwa se bazatamba igitambo? Barenda kubaka ngo buzurizeho? Bagiye gutaburura amabuye bayakura mu byavu by'ibishingwe, kandi yarahiye?”