Nehemiah 3:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umunyagibeyoni Melatiya n'Umunyameronoti Yadoni hamwe n'abantu b'i Gibeyoni n'ab'i Misipa, ni bo bakurikiragaho basana, bageza ku icumbi ry'umutegetsi w'ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iruhande rwabo hubatswe na Melatiya w’i Gibewoni, na Yadoni w’i Meroni, bafatanyije n’abantu b’i Gibewoni n’ab’i Misipa; aho bubatse ni ahateganye n’ingoro y’umutegeka w’ibihugu by’iburengerazuba bwa Efurati.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Melatiya w'i Gibeyoni na Yadoni w'Umunyameronoti, ab'i Gibeyoni n'ab'i Misipa bo mu butware bw'igisonga cy'umwami cyo hakuno y'uruzi, na bo bakurikiragaho basana.