Nehemiah 3:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uziyeli mwene Harihaya wari umucuzi w'izahabu, ni we wakurikiragaho asana. Na we agakurikirwa na Hananiya wari umuhanga mu gukora amarashi. Bagejeje aho urukuta rutangirira kuba rugari, baba barangije umurimo bakoraga i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uziyeli mwene Harihaya, umucuzi wa zahabu, na we arubaka, akurikirwa na Hananiya, umukozi w’imibavu; bombi basana inkike za Yeruzalemu, bageza ku nkike ngari.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uziyeli mwene Harihaya b'abacuzi b'izahabu, ni bo bakurikiragaho basana. Na Hananiya umwe wo mu bahanga binjiza imibavu akurikiraho asana, barenga hamwe muri Yerusalemu bageza ku nkike ngari.